Bruce Melodie yaciye agahigo ko kuba umuhanzi wa mbere mu Rwanda wagurishije Album ye amafaranga menshi, kuko yageze kuri Miliyoni 26 Frw mu ijoro rimwe; ni mu gihe imibare ya hafi igaragaza ko umuhanzi nyarwanda wigeze kugurisha Album ye amafraranga menshi ari hagati ya Miliyoni 3 na Miliyoni 5 Frw.
Byari ibihe bidasanzwe kuri uyu munyamuziki, kuko ubwo yataramiraga abakunzi be mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 21 Ukuboza 2024, muri Kigali Universe yavugaga ko iyi Album yayiteguye nk’impano yihariye yageneye abakunzi be kuva mu myaka ibiri ishize ayikora.
Ni Album avuga ko iriho indirimbo 20, ndetse ko mu zihitamo byasabye ikipe ngari no gukorana n’aba Producer bayikozeho mu bihe bitandukanye.
Mu bitaramo nk’ibi hacuruzwa CD ziba ziriho Album. Muri iki gitaramo cya Bruce Melodie hari hateguwe CD 10, ndetse buri imwe yaguraga ibihumbi 300 Frw.
Mu gutangira, umushyashyarugamba, Lucky yavuze ko aya mafaranga ashobora kwiyongera bitewe n’ubushobozi bwa buri umwe.
Abari bahagarariye uruganda rwa SKOL nibo babimburiye abandi kugura iyi Album, maze batanga ibihumbi 300 Frw, bakurikirwa na Dj Trauma wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika watanze amadorali 1000, angana na 1,382,400 Frw.
Ni mu gihe umuraperi Shizzo uri kubarizwa mu Rwanda muri iki gihe, yagiye ku rubyiniro afata mu ntoki Album, maze atangaza ko ayiguze ibihumbi 500 Frw- Yavuze ko aziranyi cyane na Bruce Melodie, bityo yiyemeje kumushyigikira uko byagenda kose.
Umuhanzikazi Babo n’umubyeyi we nabo bagiye ku rubyiniro batangaza ko Album ya Bruce Melodie bayiguze Miliyoni 1 Frw, ariko kandi hari amafaranga bamupfumbatishije.
Munyakazi Stade wayoboye Rayon Sports, yavuze ko Bruce Melodie yakoze igitaramo cyiza, bityo yiyemeje kumushyigikira buri munsi, atanga Miliyoni 5 Frw.
Uyu mugabo yahamagaye ku rubyiniro Bruce Melodie baraganira, ndetse amushimira umuhate ashyira mu rugendo rwe rw’umuziki, ubundi bafata ifoto bari kumwe.
Mushyoma Joseph uzwi nka Boubou, we yavuze ko Album ya Bruce Melodie ayiguze Miliyoni 1 Frw. Izina Boubou ryumvikana cyane mu ndirimbo ‘Henzapu’ ya Bruce Melodie.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Olivier Nduhungirehe we yavuze ko Album ya Bruce Melodie ayiguze Miliyoni 1 Frw, kuko asanzwe anayifite.
Ni mu gihe Rutayisire Eric wa kompanyi ya Forzza Bet yatanze Miliyoni 5 Frw kuri Album ya Bruce Melodie. Mu ijambo yavuze, yumvikanishije ko Bruce Melodie ari umuhanzi wamunyuze, bityo akwiye gukomeza kumuteza imbere.
Umuhanzi Ross Kana yatunguranye atangaza ko Album ya Bruce Melodie ayiguze Miliyoni 10 Frw. Yavuze ko Bruce Melodie “Ni Mukuru wanjye, bityo nkwiye kumushyigikira.” Yabajijwe n’umushyushyarugamba Lucyk, niba ariwe wishyuye Miliyoni 10 Frw, cyangwa se abikoze mu izina rya 1:55 AM, asubiza ko ari aye.
Emile wayoboye Onomo Hotel, ndetse muri iki gihe akaba ari umuyobozi wa Park Inn Hotel, yavuze ko iyi Album ayiguze Miliyoni 1 Frw. Yasobanuye ko Bruce Melodie banyuranye muri byinshi, kuko akwiye kumuha ibirenze ibi
Nyuma y’uko Album ye iguzwe Miliyoni 26,182,400 Frw, Bruce Melodie yavuze ko ‘ibi bigaragaza uburyo munshyigikira muri benshi’.
Abantu 10 batanze arenga Miliyoni 26 Frw kuri Album ‘Colorful Generation’ ya Bruce MelodieBruce Melodie yatanze umusogongero wa
Album ye ashyigikiwe mu buryo bukomeye
REBA HANO VIDEO IGARAGAZA ABANTU 10 BAGUZE ALBUM YA BRUCE MELODIE
">
TANGA IGITECYEREZO